wex24news

Gen Muhoozi yateguje ibitero simusiga ku bacancuro

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu mwaka wa 2025 azagaba ibitero ku bacancuro b’Abanyaburayi bakorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bacancuro bo mu mutwe wa Agemira wo muri Bulgaria na RALF wo muri Romania, bifatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022. Ni intambara ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Leta ya RDC yo isobanura ko abo barwanyi atari abacancuro, ahubwo ko ari abarimu bigisha ingabo zayo amasomo atandukanye, arimo ayo kurwana intambara ndetse no gukoresha intwaro zigezweho. Ku rundi ruhande, bari mu barinda Umujyi wa Goma na Sake.

Gen Muhoozi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 yatangarije ku rubuga X ati “Ngiye kuburira rimwe abacancuro bose b’abazungu bakorera mu Burasirazuba bwa RDC. Guhera tariki ya 2 Mutarama 2025, tuzagaba ibitero ku bacanshuro b’abazungu bose mu bice dukoreramo.”

Uyu musirikare yatangaje ko “Mu izina rya Yesu Krisitu, Imana y’Abachwezi bose, nta mucanshuro n’umwe uzasigara muri RDC mu mwaka utaha.”

Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda zisanzwe ziri mu bikorwa byahawe izina ‘Shujaa’ byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu majyaruguru y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri, zifatanyije n’iza RDC.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *