Umuraperi Riderman yongeye kwihanangiriza Neg G The General avuga ko amaze imyaka 10 amugendaho, yaba mu biganiro no mu bihangano, kandi asaba ko yahindura imyitwarire.
Riderman yavuze ko naramuka akomeje kumutuka no kumusebya, ashobora kwiyambaza inzego z’ubutabera kugira ngo ikibazo gikemuke.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yagaragaje akababaro ke avuga ati: “Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa avuge kuri Riderman ntabwo arya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahiga ngo aronke? Nyamara ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka.”
Riderman yasabye Neg G The General gushakira ahandi, avuga ko igihe kingana n’imyaka 10 amaze amwihorera ariko noneho igihe kigeze ngo afate icyemezo. Ati: “Shakira ahandi muvandimwe, umaze imyaka 10 ungerageza nkakwihorera, nshyira hasi rwose.”
Uyu mwuka mubi wagaragaye nyuma y’amashusho y’indirimbo Neg G The General yahuriyemo na bagenzi be, aho ubwo yavugaga izina rya Riderman yakoze ikimenyetso kigaragaza igitutsi.
Aba baraperi babanye kuva mu 2004 mu itsinda rya UTP Soldiers, ryabaye rimwe mu matsinda akomeye y’abaraperi mu Rwanda. Gusa kuva mu 2014, umubano wabo wajemo agatotsi nyuma y’uko Neg G The General atangiye gushinja Riderman kwirengagiza abo bakuranye no kumubabaza igihe yamenyekanaga.
Ku rundi ruhande, Riderman yahakanye ibyo kwirengagiza Neg G The General, ahubwo avuga ko imyitwarire y’uyu muraperi ari yo imubuza kumuha umwanya. Inshuti za hafi za Riderman zemeza ko ababazwa cyane n’uburyo Neg G The General yitwaye, kugeza n’aho aririmba umuryango we mu ndirimbo ze, ibyo Riderman afata nk’urugomo rurenze.
Imyaka 10 ishize Riderman na Neg G The General barebana ay’ingwe. Ibi byatangiye ubwo Neg G The General yatangazaga ko Riderman yanze kumufasha mu rugendo rw’umuziki kandi ari umuvandimwe bakuranye.
Nyamara, Riderman avuga ko yahisemo kwitaza kubera imyitwarire mibi ya Neg G The General, aho yagiye agaragaza amagambo atesha agaciro mugenzi we mu bitaramo no mu bihangano. Kuri ubu, Riderman avuga ko niba bidahagaritswe, azitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo ibyo avuga ko ari “ugusebanya” bihagarare.
Abakurikiranira hafi iby’umuziki wa Hip Hop mu Rwanda bavuga ko amakimbirane nk’aya akwiye gushakirwa ibisubizo byihuse, kuko asubiza inyuma umuziki nyarwanda. Uretse Riderman na Neg G The General, hari n’abandi baraperi bagiye bagirana umwuka mubi wagiye ugira ingaruka mbi ku bikorwa byabo.
Abafana b’aba bahanzi bo basaba ko hashyirwa imbere ibiganiro byubaka aho guhora mu ntonganya zidatanga umusaruro.