Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), zahuriye i Kigali mu nama ya 33, isuzumirwamo ibyo uyu mutwe wagezeho mu 2024, imbogamizi no gukora imyanzuro izashyikirizwa abo bireba.
Ni umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare, abapolisi, n’abasivile.
Uwo mutwe wa EASF umaze imyaka 20 uharanira guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere.
Ni inama irimo kubera muri Kigali Convention Centre, kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 21 Ukuboza 2024.
Iyi nama kandi igamije kwibanda ku guteza imbere gahunda ya EASF yo kubungabunga amahoro n’umutekano w’Akarere.
Umuyobozi w’Ubunyamabanga bwa EASF, Brig Gen (Rtd) Kahuria Njema yatangaje ko yizeye ko izo mpuguke mu by’umutekano za EASF zizateza imbere umutekano mbere y’uko habaho inama itaha y’inzego za politiki.
Brig Gen Kanyamahanga Celestin, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo (MoD) yahaye ikaze izo ngabo zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, anatangiza iyo nama y’iminsi itandatu.
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 20 ishize y’ubushake mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu Karere.”
Mu ijambo ritangiza iyo nama, Brig Gen Kanyamahanga Celestin yashishikarije izo nzobere mu by’umutekano gukorera mu matsinda mu gushyira imbaraga mu gutanga ibitekerezo bifatika kandi by’ingirakamaro.
Yagize ati: “Ndabasaba guhuza imbaraga mu kungurana ibitekerezo bigamije kubaka. Ndabasaba ko mukomeza kubiganiraho mu buryo bw’ibitekerezo byanyu. Ubu ni bwo buryo bwonyine buzatuma inzego za politiki zifata ibyemezo byongera amahoro n’umutekano, atari mu Karere gusa ahubwo no muri Afurika muri rusange.”