Umuhungu w’imfura wa Jose Chameleon witwa ABBA Marcus yatangaje uburwayi bwa se anasaba umuntu wese ukunda ibihangano bye gutanga ubufasha bwe mu kurengera ubuzima bwa se.
Ubuyobozi bwa Leone Island Music Empire busanzwe bureberera inyungu za Chameleon bwemeje ko uyu muhanzi arwaye tariki 12 Ukuboza 2024, ariko buhumuriza abafana, bunasaba ko Chameleon akwiye guhabwa n’umuryango we bakwiye kubahwa ntibashyirwe ku karubanda mu gihe arimo guhabwa ubuvuzi.
Nubwo ari uko bimeze, ariko ABBA Marcus, umuhungu wa Jose Chameleon akaba n’imfura ye yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yahishuye icyo umubyeyi we arwaye ndetse asaba abantu gutabara ubuzima bwe.
Yagize ati: “Banya Uganda, mpisemo guhagarika guceceka nkavuga ku kintu gikomeye cyatatse umubyeyi wanjye, nkuko mubizi papa ntabwo amerewe neza arwaye indwara y’urwagashya iterwa no kunywa ibisindisha, kandi ni uburwayi amaze igihe arwana nabwo nubwo umuryango avukamo basaba guhishirwa yewe n’inshuti ze zikabishyigikira nta n’umwe wigeze amwitaho icyakora bose bitaga ku mafaranga yabazaniraga akuye mu bwamamare bwe.”
Yongeraho ati: “Ndabizi benshi muramfata nabi ariko uyu ni we papa wacu, njye n’abavandimwe banjye bane ubuzima bwacu bwose, ni yo mpamvu ndi hano nsaba ubufasha buri muntu wese, niba warigeze gukunda umuziki we, cyangwa warawubyinnye n’iyo waba utamukunda cyangwa udakunda ibyo akora ndakwinginze gira uruhare mu kugarura ubuzima bwe, simbivuze ngo nsebye umubyeyi wanjye, mbivuze ngo ahabwe ubufasha.”
Uyu muhungu we, avuga ko ubuvuzi se akeneye ari ubuteye imbere kandi buhenze, mu muryango we nta n’umwe ubishoboye kandi nta n’ubyitayeho, agasaba ko abantu batanga ubufasha bwabo mu rwego rwo gutabara umuziki, umuhanzi ndetse n’umuryango we wa nyawo, ari wo we na barumuna be bane kuko ngo bamubuze nta wundi se bazongera kugira.
Jose Chameleone arwaye mu gihe yiteguraga gutaramira i Kigali, muri Kigali Universe tariki 3 Mutarama 2025.