wex24news

Perezida Kagame yavuze inyungu u Rwanda rufite mu ishuri rishya rya OMS

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) i Lyon mu Bufaransa.

Kagame yagaragaje ko iri shuri rizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gukuba abakozi bo kwa muganga inshuro enye bitarenze 2028.

Umuhango wo gutaha iryo shuri witabiriwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yagaragaje uburyo ari ingenzi guha amahugurwa akwiriye abakora kwa muganga muri Afurika, kuko ibibazo byibasira ubuzima bw’abatuye Isi byagiye byiyongera uko ibihe bigenda bisimburana.

Ati “Mu Rwanda twihaye intego yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga mu myaka ine iri imbere. Ishuri rya OMS rizadufasha kugera kuri uwo muhigo twihaye ndetse twiteguye kuribyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka.”

Perezida Kagame yavuze ko iki ari igihe ibihugu bigomba kwimakaza iterambere mu bumenyi n’ikoranabuhanga hagamijwe gutanga amahugurwa agezweho ku bakora kwa muganga mu guhangana n’ibyo bibazo.

Ati “Mu Rwanda, mu myaka ine iri imbere, dufite intego yo gukuba kane abakora mu rwego rw’ubuzima. Ishuri rya OMS/WHO rizagira uruhare runini mu kudufasha kugera kuri iyi ntego, kandi turashaka kuryifashisha mu buryo bufatika. Abaturage bacu tubafitiye ideni ryo kubagezaho ubuvuzi igihe cyose babukeneye, buhendutse, kandi bufite ireme.”

Iri shuri ryashinzwe hagamijwe gufasha ibihugu binyamuryango bya Loni kuziba ibyuho bitandukanye biri mu nzego z’ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere gahunda zo guhugura abakora kwa muganga hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko umuganga umwe mu Rwanda ubu abarirwa abaturage 1000 agomba kuvura mu gihe WHO iteganya nibura abaganga 4 ku barwayi 1000.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *