Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite icyizere ko ikibazo cya M23 ifitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kizakemurwa n’ibiganiro.
Uwo muyobozi yavuze ko biteganyijwe ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola, Tete António azaza i Kigali, muri gahunda yo kuganira n’u Rwanda kuri icyo kibazo.
Tariki ya 15 Ukuboza 2024, byari bitaganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ahura na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, bagashyira umukono ku masezerano agamije gukemura ikibazo ariko ntabwo byakunze.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri iyo tariki yari yatangaje ko Perezida Kagame yanze kwitabira inama ya Luanda kubera ko RDC yanze kugira ibiganiro byeruye na M23.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasubije ikinyamakuru France 24 cyamubajije niba ibyo ari ukuri.
Nduhungirehe agira ati: “Inama yo ku itariki ya 15, yari ifite impamvu yumvikana kandi yoroshye, hari ingingo imwe rukumbi yo gusinya amasezerano, hagati y’u Rwanda na RDC, itari ikiriho kuko mbere yaho inama y’Abaminisitiri, yari yamaze amasaha 9, nta mwanzuro yagezeho, kuko yagarukaga ku kibazo cya M23. Ni yo mpamvu iyo nama yasubitswe.”
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe niba kuba RDC yaranze kuganira na M23, ari byo byatumye Perezida Kagame, atitabira inama ya Luanda.
Nduhungirehe yagize ati: “Ni byo rwose, kuko binyuranyije n’ibyo RDC yari yemeye, bijyanye no kugirana ibiganiro byeruye n’umutwe wa M23, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Nairob.”
Umunyamakuru yagaragaje ko RDC i Nairobi icyo gihe yari yanze kuganira imbonankubone na M23, ahubwo isaba ko hajyaho ibiganiro bafashwamo n’umuhuza.
Nduhungirehe kuri iyo ngingo yavuze ko ikibazo atari ukuganira imbonankubone na M23 ahubwo mu masaha icyenda Inama y’Abaminisitiri yamaze itegura gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, ibyo kuganira n’umutwe wa M23, RDC yabyanze, nyamara mbere umuhuza mu kibazo cya RDC na M23, ari we Angola, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, yari yatangaje ko RDC yari yemeye kuganira na M23 nk’uko amasezerano ya Nairobi yabiteganyaga.
Ati: “Twamaze amasaha icyenda tuganira ku ijambo ibiganiro, kandi u Rwanda rwashakaga ubworoherane, kubera ko hasabwa ibiganiro byeruye, hagati ya RDC na M23, hanyuma abantu basaba ko ahanditse ibiganiro by’imbonankubone, byakurwaho, hakandikwa gusa ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma ya RDC, ariko RDC yarabyanze byose.”
Umunyamakuru yongeye kumubaza niba RDC yanze ibyo biganiro, byaba bibaye imbonankubone cyangwa bikaba mu bundi buryo RDC na M23 badahuye, ariko u Rwanda rwo rukaba rubyemera ko byabaho mu buryo ubwo ari bwo bwose, kandi bibayeho, bizatuma u Rwanda rwitabira inama yakongera kubera i Luanda.
Nduhungirehe asubiza agira ati: “U Rwanda ruhora rusaba ko habaho ibiganiro, uko byakorwa kose, kuko icy’ingenzi n’icyaganirwaho, kandi no mu gusoza inama iheruka [Inama y’Abamninisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba RDC, u Rwanda na Angola], hari igitekerezo cyatanzwe na Angola, cy’uko abahuza babiri harimo uwa Luanda, ari we Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n’uwa Nairobi, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, natwe twemeranyaga na byo, dusaba ko bishyirwa mu nyandiko mbere y’uko hatumizwa izo nama zasinyirwamo amasezerano hagati y’ibihugu byombi.”
Umunyamakuru yongeye kubaza Minisitiri Nduhungurihe ko u Rwanda rwagaragaje ko ikibazo cya M23 ari icya RDC kandi igomba kugikemura, abaza impamvu ibijyanye n’ibiganiro rubijyamo rukanabijyaho impaka na RDC.
Nduhungirehe ati: “Ni ukuri, M23 ni umutwe w’inyeshyamba z’Abanye Congo, ariko ikibazo cyayo, gituma umutekano w’u Rwanda uhungabana. Kubera ko icyo kibazo RDC yashyizeho ihuriro ry’ingabo harimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bo mu mutwe wa FDLR, aba Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro, b’Abanyaburayi barimo Abafaransa abandi n’abo muri Romania, abo bose barwanya M23 kandi banataka u Rwanda, kubera ko M23 ikunze guhuzwa n’u Rwanda, rero icyo ni ikibazo cy’umutekano ku Rwanda ntabwo kireba uwo mutwe w’abanya Congo gusa nk’uko bavuga ko ari wo barwanya”.
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Nduhungirehe, ko Umuryango w’Abibumbye (UNO) washinje u Rwanda gufasha M23, mu buryo bw’amafaranga n’ubwa gisirikare.
Nduhungirehe asubiza ko ibyo birego byose byahimbwe kenshi na RDC kandi u Rwanda rwagiye rusobanura kenshi ko rwifuza ko icyo kibazo cyakemurwa gusa giherewe mu mizi yacyo, cyane ko ikibazo cya M23 atari ubwa mbere kigaragaye, kuko mu gihe gikemuwe ku ngufu za gisirikare gishobora kugaruka nk’uko byagenze mu 2013.
Ati: “Turifuza ko icyo kibazo cyakemurwa burundu binyuze mu biganiro byagirwamo uruhare na Guverinoma ya RDC”.
Nduhungirehe yongeye kubazwa niba abona ko ikibazo gishobora kuzaganirwaho mu buryo bwihuse ndetse no kugaragaza aho bipfira.
Yasubije ko u Rwanda rufite icyizere ko hazabaho ibiganiro bigamije amahoro, kandi rwakiriye neza uko abahuza bashaka gukemura ikibazo cyane ko baganiriye n’uruhande rwa RDC n’urwa M23, kandi ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola agiye kuzaza i Kigali nk’intumwa idasanzwe.
Ati: “Dufite icyizere ko ubwo buryo bwo gukemura ibibazo buzakomeza.”