wex24news

Beyoncé yagizwe umuhanzikazi w’umunyabigwi

Umuhanzi Beyoncé Knowles-Carter umenyerewe nka Beyoncé yagizwe umuhanzi ukungahaye ku bihembo (most RIAA certified female artist of all time), aho amaze guhabwa ibihembo 103.

Image

Ishyirahamwe rishinzwe kwandika ingaga z’umuziki, izandika, izimenyekanisha n’izifasha abahanzi ryo muri Amerika rizwi nka Recording Industry Association of America (RIAA) ni ryo ryamugize umuhanzi w’umunyabigwi.

Ni inkuru igaragaza ko RIAA yagize Beyoncé umuhanzi wigwijeho ibihembo bashingiye ku mubare w’ibihembo asanzwe afite kuko afite ibigera ku 103 yakiriye mu myaka itandukanye.

Ubuyobozi bwa RIAA bwifashishije imbuga nkoranyambaga zabwo, bwatangaje ko bishimiye ko bwagize Beyonce umuhanzi wahawe ibihembo byinshi.

Banditse bati: “Twishimiye cyane kumenya impano idasanzwe, akazi gakomeye n’umwuka wo guhanga bigaragarira muri Beyoncé, urutonde rw’amazina yiswe n’ibihembo yatsindiye rwateye RIAA kumwita umuhanzi w’umugore ukungahaye ku mpano w’ibihe byose, twishimiye iyi ntambwe ikomeye, Beyoncé ateye kandi ukomeze ugwize ibigwi byisubiramo.”

Ubu buyobozi butangaza ko bwashingiye ku bihembo uyu muhanzikazi yahawe mu bihe bitandukanye birimo icya Diyama cyahawe indirimbo ye Hello, igihembo cyahawe indirimbo ye Single Ladies, Igihembo cya 8x platinum cyahawe Crazy in Love n’ibindi byahawe indirimbo ze zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *