Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse mu Muryango Nyafurika ushinzwe Ubushakashatsi ku Bikoresho (AMRS) no mu Kigo Nyafurika gishinzwe impinduka muri Siyansi n’Ikoranabuhanga (ARIST) bayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AMRS Prof Winston Wole Soboyejo.
Iri tsinda riri i Kigali aho ryitabiriye Inama Mpuzamahanga uya 12 ya AMRS (AMRS 2024) ihurije hamwe abahanga mu bya siyansi, abashakashatsi, abanyenganda n’abarimu bakomeye ku Isi barenga 500.
Insanganyamatsiko y’iyo nama irimo kwibanda ku buryo hakenewe ubushakashatsi buhuriweho n’umuryango mpuzamahanga ku ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’ingufu, ubuzima, ubuhinzi, ubwubatsi n’izindi nzego, by’umwihariko harebwa ku byuho bikiri ku Mugabane w’Afurika.
Mu bikoresho byibanzweho muri iyo nama yatangiye ku wa Mbere tariki 16 ikazageza kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, harimo ibyifashishwa mu rwego rw’ubuzima, ibikoresho byifashishwa mu buhinzi, mu rwego rw’ingufu, mu bwubatsi bw’inzu n’ibindi bikorwa remezo.
Ibindi bikoresho byagarutsweho ni ibituruka ku ikoranabuhanga rihindura utunyangingo duto (nanotechnology), ibyifashishwa mu kubungabunga ibidukikije, umutungo kamere w’amazi, iby’isuku n’isukura, iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro.
Ibindi byagarutsweho ni ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibya elegitoronike bigezweho kandi biramba, ibikoresho byo mu nganda n’ibindi bitandukanye, hagamijwe kureba uko harushaho kunoza ireme n’uburambe bwabyo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko izo mpuguke zaganiriye mu nzego zo kubaka ubumenyi, kwimakaza imikoranire ndetse no kureba ku bikenewe n’umuryango w’abashakashatsi ku Isi, by’umwihariko no ku bikenewe byihariye kuri Afurika.
Inama zabaye kugeza uyu munsi uko ari 12 zifasha abahanga mu bya siyansi n’umuryango w’abashakashatsi kubaka ubumenyi, kwimakaza umubano n’imikoranire hagamijwe guhuza imyumvire n’ubufatanye mu nzego zagutse zifite aho zihurira n’ibikoresho bya siyanse na tekinolojiya.
Umuryango AMRS washinzwe mu kwezi kwa Kanama 2000 mu Mahugurwa yahuje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika yigaga ku Bikoresho yabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ayo mahugurwa yateguwe ndetse aterwa inkunga ku bufatanye bw’Umuryango w’Amerika ushinzwe guteza imbere Siyansi (NSF) ndetse n’Umuryango w’Afurika y’Epfo uteza Imbere Ubushakashatsi NRF, hagamijwe kubaka ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi ku bikoresho binyuranye muri Afurika.
AMRS yafunguwe ku mugaragaro ku wa 12 Ukuboza 2002 i Dakar muri Senegal mu nama ya mbere yitabiriwe n’impuguke za mbere ku Isi mu nzego zitandukanye uhereye ku Bumenyi, Ubwenjenyeri n’Ubushakashatsi.
Buri nyuma y’imyaka ibiri hagiye habaho inama kuva icyo gihe, aho iyakurikiye yabereye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2003, indi ibera muri Morocco mu 2005, Tanzania mu 2007, Nigeria mu 2009, Zimbabwe mu 2011, Ethiopia mu 2013, Ghana mu 2015, Botswana mu 2017, Tanzania mu 2019 , Senegal mu 2022 n’u Rwanda muri uyu mwaka.