Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, washinje Isiraheli ‘ibyaha bya Jenoside’ muri Gaza no guhohotera abaturage b’abasivili muri Palestina yangiza imiyoboro ibagezaho amazi.
HRW ivuga ko kwangiza imiyoboro y’amazi biri mu byateye imfu ibihumbi kandi bifite aho bihuriye n’ibyaha bya Jenoside no kurimbura abantu.
Isiraheli icyumva ibyo ishinjwa yahise ibitera utwatsi ibyita ibinyoma.
Mu butumwa bwanjujijwe kuri X n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Oren Marmorstein yavuze ko uyu muryango ubeshya kandi uri gukwirakwiza ibinyoma bihabanye nukuri.
Raporo y’amapaji 179 ivuga ko guhera mu Ukwakira 2023, inzego za Israel zabujije abaturage ba Palestina kubona amazi kugira ngo babashe kubaho.
Ivuga ko Israel yasenye inatesha agaciro ibikorwa remezo, harimo n’imirasire y’izuba ikoreshwa mu gutunganya amazi, ibigega by’amazi, ububiko bw’ibikoresho byabugenewe, ndetse inabuza ko bagerwaho n’ibindi bikomoka kuri peteroli, inateza ibihombo bijyanye no gutanga amashanyarazi.
Umuyobozi wa HRW, Tirana Hassan, avuga ko kubuza abantu kubona ibikoresho by’ibanze byateje imfu ibihumbi kandi bifite aho bihuriye n’icyaha cya Jenoside no kurimbura abantu.
Israel yashoje intambara muri Gaza nyuma yuko umutwe wa Hamas uyiteye ku wa 07 Ukwakira 2023, ugashimuta bamwe abandi bakahasiga ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima muri Palestine ivuga ko abantu 45,129 bamaze gupfa muri Gaza kuva intambara yatangira, ariko ntiyatangaje umubare w’abapfuye bitewe no kubura amazi cyangwa ibindi biterwa n’ibibazo byo kubura iby’ibanze.
Raporo ya HRW ivuga ko kugira ngo habeho icyaha cya Jenoside, byanagiye byumvikanira mu magambo yagiye avugwa n’ubuyobozi bwa Isiraheli mu bihe bitandukanye kandi byagaragaje neza uwo mugambi wa Jenoside.
Oren ahakana ko nta miyoboro y’amazi bangije kandi n’ibikorwa by’amazi bikomeje kugera ku baturage muri Gaza binyuze mu mayira ya Isiraheli.
Raporo ya HRW ije nyuma y’izindi zagaragaje ko Isiraheli iri gukora Jenoside ndetse yatangiwe ibirego bya Jenoside mu rubanza ruri muri Afurika y’Epfo ruri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ).