wex24news

Police HC yakatishishe itike ya 1/4 cy’irangiza

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) ikatishije itike yo gukina ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya ECAHF Senior Club Championship nyuma yo gutsinda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, SOS yo mu Burundi ibitego 42 kuri 32.

Ni irushanwa rihuza amakipe yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba yitwaye neza iwayo, ririmo kubera mu Rwanda kuri Petit Stade Amahoro i Remera ku nshuro yaryo ya 42.

Umukino watangiye ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba, utangira ikipe ya Police HC irusha cyane iya SOS kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego 24 kuri 16 bya SOS.

Akenshi muri uyu mukino wa Handball ni ibintu biba bigoye cyane kugira ngo ikipe irangije igice cya mbere irushwa n’iyo zihanganye ibitego bingana kuriya ibashe kubyishyura ndetse inatsinde mu minota 60 gusa y’umukino.

Ni nako byagenze kuko umukino wose warangiye Police HC yongereye ikinyuranyo cy’ibitego ugereranyije n’uko igice cya mbere cyarangiye biva ku munani bigera ku 10 ku mukino wose kuko warangiye itsinze ibitego 42 kuri 32 bya SOS.

Mu yindi mikino y’amajonjora Police HC yatsinze ikipe ya Juba City yo muri Sudani y’Epfo ; ibitego 63 kuri 11, naho ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukoboza itsinda UB Sports nayo yo mu Rwanda ibitego 43 kuri 27.

Image

Umutoza wa Police HC, CIP(Rtd) Antoine Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi uburyo bakomeje kwitwara abasaba gukomerezaho kugeza ku mukino wa nyuma ndetse bakegukana igikombe.

Yagize ati : « Abakinnyi ntabwo bantengushye haba mu mikino yose tumaze gukina harimo n’uyu batsinzemo SOS yo mu Burundi. Tugiye muri ¼ cy’irangiza urugamba ruracyakomeza kandi gahunda ni ugukomeza kwitwara neza kandi ndabyizeye tukazegukana igikombe. »

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza, nibwo Police HC igaruka mu kibuga ije gukina umukino wa ¼ cy’irangiza na Gicumbi HT nayo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *