Abepisikopi icyenda ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bemeje ko badashyigikiye itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu buryo bwizewe, ubusambanyi no kunywa imiti ibuza gusama kuko bunyuranyije n’inyigisho zayo, bityo nta vuriro ryayo na rimwe ryemerewe gutanga iyo serivisi.
Mu itangazo ry’Abepisikopi Gatolika bose mu Rwanda baheruka gushyira hanze, bagaragaje ko itegeko ry’Imana ribuza kwica kandi bihabanye n’agaciro umuntu yaremanywe .
Iryo tangazo risinyweho na Antoine Card.Kambanda, arikiyeskopi wa kigali akaba na perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatorika mu Rwanda, Vincent Harorimana,umwepisikopi wa Ruhengeri, Hakizimana Celestin, Umwepisikopi wa Gikongoro,Munyaneza Anaclet, umwepisikopi wa Nyundo ,Sinayobye Edouard, umwepisikopi nwa Cyangungu,Musengamana Papias, umwepisikopi wa Byumba,Twagirayezu Jean ,arie Vianney, umwepisikopi wa Kibungo ,Ntivuguruzw Bartazar ,umwepisikopi wa Kabgayi, ndetse na Ntagungira Jean Bosco, umwepisikopi wa Butare.
Aba bose , bashimangiye ko itegeko ribuza umuntu kwica rireba buri wese aho ava akagera bityo abakirisitu n’abandi bafite umutima mwiza bikwiye kwirinda gukuramo inda ku bushake kuko ari ukwica ubuzima bw’inzirakarengane.
Ryagize riti: “Ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika mu byerekeranye n’ubuzima ni ukubwitaho no kuburengera ku mu ntangiriro kugeza ku iherezo ryabwo. Kubera iyo mpamvu rero ibigo nderabuzima n’ibitaro bya Kiliziya Gatolika ntibyemerewe gutanga serivisi zo gukuramo inda”.
Bagaragaje ko imiti ibuza gusama inyuranyije n’inyigisho za Kiliziya Gatolika by’umwihariko kuyiha abakiri bato ko ari inzira ibaganisha mu busambanyi.
Banasabye abantu kwirinda icyaha cy’ubusambanyi by’umwihariko abasambanya abakiri bato .
Bati “ Ubusambanyi ni icyaha kuko ni ukwica itegeko rya gatandatu mu mategeko y’Imana.Muri iki gihe ubusambanyi buragenda bufata intera ndende bukagera no mu guhohotera abakiri bato n’abanyantege nke Ni ukubwamaganira kure.”
Iri tangazo rya Kiliziya Gatolika rije nyuma y’iminsi mike hasohotse Iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2024 ryo ku wa 29/11/2024 rihindura iteka rya Minisitiri n° 002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda.
Ariko nanone Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano ishobora kwemerera Ikigo gitanga ubuvuzi ( Clinique) cyujuje ibisabwa gutanga serivisi yo gukuramo inda, nyuma yo gusuzuma ko yujuje ibisabwa.
Si ubwa mbere Kiliziya Gatolika yakwamagana iri itegeko rirebana no gukuramo inda kuko no mu 2021 yasabye ko hakorwa ubuvugizi ku birebana n’iri tegeko.