Abantu ibihumbibigaragambije muri Serbia basaba Perezida w’igihugu n’umuyobozi w’Umujyi wa Novi Sad kwegura kubera impanuka yabereye kuri sitasiyo ya gari ya moshi muri uwo mujyi ku ya 01 Ugushyingo yahitanye abantu 15.
Igisenge cya sitasiyo cyahirimye ku bantu ni cyo cyatumye ejo ku Cyumweru hatangira imyigaragambyo yakozwe n’abiganjemo abanyeshuri bo muri kaminuza bahuriye mu murwa mukuru Belgrade, barakaye cyane bamagana Perezida Aleksandar Vucic n’ishyaka rye rya Serbian Progressive Party, (SNS), bamushinja kwica abari hagati y’imyaka 4-74.
Nyuma y’iyo mpanuka hafunzwe abantu 13 harimo na Minisitiri w’Ubutegetsi ariko nyuma aza kurekurwa ari nabyo byazamuye uburakari mu bantu, bwabateye kwibaza ibyagezweho mu iperereza.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’abaturage batangiye kujya mu muhanda bashinja abayobozi iyo mpanuka bavuga ko yatewe nuko basakaje igisenge kitujuje ubuziranenge kubera ruswa no guha akazi abatagakwiye.
Guverinoma yahakanye ibyo birego ndetse Perezida Vucic yavuze ko abakoze amakosa bagomba gukurikiranwa bakabiryozwa.
Abigaragambyaga ejo ku Cyumweru nimugoroba bari bafite ibyapa byanditseho amagambo ashinja Perezida kumena amaraso y’abantu banamusaba guhagarika ibikorwa bye akava ku butegetsi.
Bagiraga bati: “Vucic, umujura!” Abandi bafite ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Twese turi munsi y’igisenge, ufite amaraso ku biganza byawe. Twaje hano kugira ngo tugusabe ‘kurekera’ kuko byose byatangiye kuva mu 2012 ishyaka ryafata ubutegetsi.”
Abantu benshi basaba ko Perezida wa Serbia n’Umuyobozi w’Umujyi wa Novi Sad begura kandi bagakurikiranwa ndetse n’ibyaha byerekeye abigaragambya bigahagarikwa, n’abahohoteye abigaragambya bashyikirizwa ubutabera.
Iyo myigaragambyo yanitabiriwe n’abantu bafite amazina akomeye muri Serbia barimo abakinnyi ba filimi, abakora mu myidagaduro n’abandi batandukanye.