wex24news

Chameleone yijeje Museveni kuzamushyigikira mu matora

Nyuma y’iminsi 11 arwariye mu bitaro bya Nakasero, umuririmbyi w’ikirangirire Jose Chameleone yasezerewe mu bitaro maze yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa mbere, aho agiye kuvurirwa mu bitaro bya Allina Health Mercy indwara y’igifu yatewe no kunywa inzoga nyinshi.

Amakuru agezweho ku muhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembeye mu bitaro i Kampala

Uyu muhanzi ntiyagiye wenyine kuko murumuna we Weasel wamenyekanye mu muziki yamuherekeje kugira ngo amube hafi muri iki gihe kitoroshye.

Perezida Yoweri Museveni yategetse ko ubuvuzi bwose bw’uyu muhanzi hanze y’igihugu bwishyurwa na Leta. Ibi byemejwe na Balaam Barugahara, Minisitiri w’Ubuzima bw’Abana n’Urubyiruko, ubwo yasuraga Chameleone mu bitaro bya Nakasero ku wa Gatandatu.

Mbere y’uko ajya kwivuriza muri Amerika, Chameleone yashimiye Perezida Museveni kuba akomeje kumufasha aho yanamwibukije uko umwaka ushize yamufashije kwishyura ubuvuzi, nubwo atigeze abona umwanya wo kumushimira.

Ati: “Ntabwo nzi niba mwibuka, ariko ubwo narwaraga bwa mbere, mwanyoherereje amafaranga yo kwivuza. Ikibabaje ni uko ntigeze mbona amahirwe yo kubashimira,”

Yongeyeho ko mu kwitura ubu bufasha, azashyigikira Museveni mu bikorwa byo kwiyamamaza bizatangira umwaka utaha.

Yagize ati: “Ngiye gusana ‘moteri’ yanjye, kandi nzagaruka mbabe hafi ahantu hose.”

Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka Wale Wale ashyigikiwe n’abafana be batabarika bishimiye ko abonye ubufasha bwo kujya kwivuza hanze y’Igihugu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *