wex24news

Ingabo za Uganda n’iza RDC zarasanye hapfiramo umusivili

Ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zarasanye n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Radio Okapi yatangaje ko uku kurasana kwabereye mu gace ka Idohu gaherereye muri teritwari ya Irumu muri Ituri, tariki ya 21 Ukuboza 2024, guca igikuba mu baturage.

Muri uwo mwanya, itsinda ry’abasirikare ba RDC na Uganda ryarindaga umutekano w’abakoraga umuganda rusange uzwi nka ‘Salongo’ muri santere ya Idohu, ku muhanda uhuza Komanda na Luna.

Batunguwe n’abafite intwaro baturutse mu ishyamba, babikangamo abarwanyi ba ADF, ni ko kurasana. Byaje kumenyekana ko abarasanye ku mpande zombi ari abasirikare ba RDC na Uganda.

Uku kurasana kwapfiriyemo umusivili umwe mu bari mu muganda rusange. Abasirikare bane ba RDC n’umwe wa Uganda bakomeretse bikomeye.

Ingabo za Uganda n’iza RDC zifatanya mu bikorwa byo kurwanya ADF kuva mu Ugushyingo 2021. Ntibiba bisanzwe ko zirasana mu gihe zifite itumanaho rihoraho, ryatuma hatabaho ukwikangana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *