Nishimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda, yamaganiye kure amakuru yari yatangiye kuvugwa ko ubukwe bwe bushobora kuba bwapfuye habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ayatokesha mu Izina rya Yezu, avuga ko ari “ibitero bya Satani.”
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ku mbuga nkoranyambaga, hakwirakwijwe amakuru y’abavugaga ko ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay, bwaba bwajemo kirogoya.
Ni mu gihe ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 29 Ukuboza uyu mwaka, aho bamwe mu bavugaga aya makuru, bavugaga ko bwishwe n’ikibazo cyavutse hagati y’aba bombi gitewe n’umusore.
Bamwe bavugaga ko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, yaba yarafashe umukunzi we ari kumuca inyuma, bigatuma ubukwe bwabo bupfa.
Miss Nishimwe Naomie uherutse no gukorerwa ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower] yamaganiye kure aya makuru, avuga ko abayazamuye, ari nk’ibitero by’abadakunda ibyiza.
Mu butumwa bugufi yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram asubiza abazamuye aya makuru, Miss Naomie yagize ati “Ibitero bya Satani, mu izina rya Yesu!”
Miss Naomie watsindiye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge-Miss Rwanda muri 2020, we n’umukunzi we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, bamaze igihe kinini mu munyenga w’urukundo, ndetse bakaba bakunze gushimisha benshi kubera uburyo babanamo bakundana bigaragaza ko bizira uburyarya.