wex24news

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi batatu baheruka guhabwa imirimo mishya muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2024.

Abarahiye ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

Harimo na Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa.

Mu bo Perezida Kagame yakiriye indahiro zabo kandi harimo Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe.

Ubwo yakiraga indahiro z’aba bayobozi, Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya, ko kurahira kwabo bitaba mu mvugo gusa.

Ati “Nkunze kubivuga kenshi, indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bijyana n’imirimo igiye gukorwa. Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremere bw’iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo atari uko bigenda ku bantu bose, barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko abahabwa inshingano zo gukorera igihugu, bakwiriye kumva ko atari bo bonyine bakora iyo mirimo, ariko “kuba ari mwe mutoranyijwe, bikwiriye kongera uburemere bw’izo nshingano”.

Ati “Kandi iyo bageze kuri iyo mirimo ntabwo ari ngombwa ko abantu bakwiriye gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo.”

Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyeho avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB aho yari umuyobozi mukuru wayo.

Umwanya Mukazayire yarimo kuva muri Nzeri 2024 wahawe Uwayezu François-Régis, yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru.

Mukazayire usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu yanayoboye Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB).

Yabaye mujyanama mu Biro bya Perezida anakora mu biro bya Minisitiri w’Intebe aho yari ashinzwe iby’ubushakashatsi mu bukungu.

Rwego Ngarambe warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, azobereye mu by’amategeko ya siporo we yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.

Rwego yanabaye umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe amategeko mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda kuva mu 2023.

Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *