wex24news

m23 yambuye FARDC igifaru

Umutwe wa M23 wungutse igifaru nyuma yo kucyambura ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahanganye mu mirwano.

Iki gifaru cyerekanwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma wanashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ku bw’iyo mpano.

Willy Ngoma yifashishije urubuga rwe rwa X aho yashyize ifoto ya kiriya kimodoka cy’intambara, yanditse ati: “[…] turashimira Fatshi (Tshisekedi) ku bw’iki gifaru cy’intambara. Muzane moteri turiteguye.”

Amakuru avuga ko iki gifaru ingabo za Leta ya RDC zagitaye mu bice bya Teritwari ya Lubero, nyuma yo gucanwaho umuriro n’inyeshyamba za M23.

Impande zombi zari zimaze ibyumweru birenga bitatu zirwanira muri iriya Teritwari.

Ku wa Mbere imirwano kandi yubuye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo, nyuma y’igihe kirekire imirwano muri aka gace kari mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Goma yarahagaze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *