Stade ya Manchester United mu Bwongereza yatakaje inyenyeri ebyiri mu bijyanye n’isuku y’ibyo kurya nyuma y’aho abagenzuzi basanze yuzuyemo imbeba nyinshi ziteza ibibazo bitandukanye.
Old Trafford yasuwe n’abagenzuzi b’ibijyanye n’isuku muri iyi minsi, basanga iki kibuga hari byinshi kitubahiriza harimo kuba batarashoboye kwirukana imbeba zibarizwa mu bice bitandukanye bya stade.
Izi mbeba bazisanze mu myanya y’icyubahiro, muri za Kiyosike zigurisha ibiryo, mu kibuga hasi n’ahandi hatandukanye, ibyatumye bagabanya inyenyeri enye iki kibiga cyari cyahawe mu bijyanye no kwita ku isuku, zigera kuri ebyiri nyamara ibibuga byinshi mu Bwongereza biba bifite inyenyeri eshanu.
Kuri ubu abashinzwe kwita kuri Old Trafford bagiye gukorana n’abagenzuzi b’isuku bazajya basura iki kibuga gatanu mu cyumweru ngo barebe uko gukemura kino kibazo biri kugenda.
Iyi si inshuro ya mbere iki kibuga kibasiwe n’utu tunyamaswa duto kuko byaherukaga no kubaho umwaka ushize, aho ahanini biterwa no kuba kibarizwa hagati y’inzira ya Gari ya moshi hamwe n’umugezi. Ubukonje bwo muri ibi bihe buri mu byatumye izi mbeba ziyongera.
Hashize ukwezi kandi abafana babonye imbeba yipfishije ku mukino wa Europa League Man United yatsinzemo FK Bodø/Glimt 3-2, gusa byari bitaragera ku rwego rwo kuba icyorezo.