wex24news

Umuraperi Neg G The General yapfushije umwana

Umuraperi Neg G The General ari mu gahinda ko kubura umwana witabye Imana afite amezi icyenda gusa, aho yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

Mu butumwa yegeneye abakunzi be, Neg G The General yagize ati “Umuhungu wanjye nari mperutse kwibaruka yitabye Imana, ruhukira mu mahoro mwana wanjye. Ni ubwa mbere mu buzima numvise umutima wanjye ushwanyaguritse.”

Uyu mwana yari yahaye izina rya Prince, yari amaze igihe mu bitaro yitabwaho n’abaganga nyuma yo kugira ikibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Umwana wa Neg G The General witabye Imana yari uwa gatatu akurikira imfura ye ifite imyaka 16 ndetse n’ubuheta bwe bufite imyaka 11.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *