wex24news

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko Saka azamara ibyumweru byinshi hanze y’ikibuga

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko Bukayo Saka ukina ku mpande asatira izamu, azamara ibyumweru byinshi adakina nyuma yo kugira imvune iturutse ku mitsi yo mu kibero.

Uyu mukinnyi w’Umwongereza yavuye mu kibuga yavunitse ku wa Gatandatu, ubwo Arsenal yatsindaga Crystal Palace ibitego 5-1, ndetse yavuye kuri Selhurst Park agendera ku mbago.

Saka w’imyaka 23, amaze gutsinda ibitego icyenda ndetse atanga imipira 13 yavuyemo ibindi bitego kuri bagenzi be, mu mikino 24 yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mikel Arteta utoza Arsenal yavuze ko uyu mukinnyi yababaye cyane ndetse azamara igihe adakina.

Ati “Ntabwo bimeze neza. Azamara hanze ibyumweru byinshi. Ni ko byagenze nta kundi. Yavunitse, ntabwo twabihindura. Tugiye gukoresha iki gihe mu kumufasha.”

Arteta yashimangiye ko yatangiye gushaka ibitekerezo ku buryo azakina adafite Saka, aho avuga ko yagize ubunararibonye ubwo yavunikishaga Martin Ødegaard muri uyu mwaka w’imikino.

Kuva atangiye gukinira Arsenal mu Ugushyingo 2018, Saka yakinnye imikino 250, atsinda ibitego 67 mu gihe yatanze imipira 63 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.

Arteta yashimangiye ko imvune y’uyu mukinnyi ishobora kuba ifite aho ihuriye no gukina kenshi kuko yakinnye imikino irenga 130 mu myaka itatu ishize.

Undi mukino Arsenal idafite muri iyi minsi ni Raheem Sterling na we wavunitse.

Arsenal izasubira mu kibuga ubwo izaba yakiriye Ipswich mu mukino wa Premier League uzabera kuri Emirates Stadium ku wa 27 Ukuboza 2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *