wex24news

Abadepite basabye perezida w’agateganyo kwegura

Abadepite bo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi (Democratic Party: DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Koreya y’Epfo, basabye ko Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’iki gihugu Han Duck-so, ko na we yegura.

Bikozwe nyuma y’ibyumweru bibiri Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya y’Epfo yeguje by’agateganyo uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol.

Han ari kuzizwa ko yanze gushyira mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, abacamanza batowe na DP mbere y’uko rukiko ruzagena niba koko Yoon yakweguzwa burundu,

Han yanze kubikora kuko ngo bitari byumvikanweho n’amashyaka atandukanye, ibyafashwe n’abo muri DP nko kubangamira ubutabera mu gihe abo mu ishyaka rya Han rya People Power Party babishyigikiye.

Iri shyaka kandi rishinja Han gufasha Yoon kugerageza gukoresha amategeko ya gisirikare mu kuyobora abasivili, ashaka gushyiraho ibihe bidasanzwe.

Mu bindi Han ashinjwa harimo kwamagana imishinga y’amategeko itandukanye yatorwaga n’abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo n’uwasabaga ko Yoon yakurikiranwa.

Biteganyijwe ko gutorera ibyo kweguza Han biba hagati y’amasaha 24 na 72. Kugira ngo Han yeguzwe bisaba ko abadepite 151 muri 300 batora icyo cyemezo.

Ni ibintu bishoboka cyane kuko DP ifite imyanya 170 muri 300 y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo.

Ni mu gihe ababarizwa mu mashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi yihariye imyanya 192 by’inteko yose.

Abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bumvaga ko Han nk’uwaragijwe igihugu by’agateganyo, atazagira aho abogamira akemeza n’imishinga y’amategeko bashyigikiye ariko si ko byagenze.

Ku wa 24 Ukuboza 2024 yasoje inama y’abaminisitiri atarebye kuri iyo mishinga yasabaga ko hakorwa iperereza kuri Yoon n’umugore we Kim Keon Hee ushinjwa ibyaha bya ruswa.

Han wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe yaragijwe igihugu nyuma y’uko Yoon yari amaze kweguzwa by’agateganyo.

Yoon yakunze gutumizwa ariko ntiyitabe ndetse biteganywa ko ashobora gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi.

Uretse Yoon n’abandi bayobozi bakuru nka Minisitiri w’Ingabo n’uw’Umutekano bari gukorwaho iperereza.

Mu gihe Han yakweguzwa, biteganywa ko yasimbuzwa Minisitiri w’Imari, Choi Sang-mok.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *