Abayobozi bashya ba Syria batangaje ko bakomeje ibikorwa byo guhangana n’abagizi ba nabi nyuma yuko bishe abapolisi 14 babaguye gitumo mu Ntara ya Alawite ituwemo na benshi bashyigikiye Perezida Al-Assad wahunze igihugu.
Kugeza ubu ubutegetsi bwa Syria buyobowe na Mohammed al-Bashir w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira impinduramatwara ‘SNC’, nyuma yuko Al-Assad ahunze igihugu ku wa 08 Ukuboza 2024, akajya ahantu hataramenyekana.
Ku wa 26 Ukuboza, Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko ubuyobozi bwavuze ko bwatangiye gukaza umutekano aho abo bapolisi biciwe kandi batangiye gukurikirana abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.
Igitangazamakuru cya Leta ya Syria cyavuze ko abaturage bahumurijwe banizezwa umutekano nubwo hari inyandiko zigaragaza ko bikekwa ko abagabye icyo gitero ari ingabo za Assad bakaba batangiye kuzishaka aho zihishe mu mashyamba.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mohammed Abdul Rahman, yavuze ko abashyigikiye Assad muri Tartous ari bo bishe abapolisi bagakomeretsa abandi 10, ashimangira ko nyuma nibafatwa bazahanwa bikomeye
Imyigaragambyo yadutse mu baturage ni yo yateye ubwicanyi ikaba yaraturutse ku masaha yari yashyizweho na Leta yo kuguma mu ngo nyuma y’amashusho yari yasakaye ku mbugankoranyambaga yerekana igitero cyagabwe ku rusengero rwa Alawite, ahatuwe na benshi bashyigikiye Perezida Assad.