wex24news

Joseph Kabila yahuye na Moïse Katumbi utavyga rumwe n’Ubutegetsi

Ibiganiro byahuje Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umunyapolitiki Moïse Katumbi Chapwe, aba bombi bashyize hanze itangazo, basaba Abanyekongo gutsimbarara ntibemere ko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyabo rihindurwa nk’uko bikomeje gushimangirwa na Tshisekedi.

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’aba bombi, Joseph Kabila wasimbuwe na Tshisekedi, unayobora ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo) ndetse na Moïse Katumbi Chapwe wigeze kuba Guverineri w’Intara ya Katanga akaba anayobora ishyaka Ensemble pour la République, wanahatanye na Tshisekedi mu matora aheruka.

Muri iri tangazo bashyiriye hanze aho bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, bahamagariye Abanyekongo kutemera umugambi wa Tshisekedi aherutse gutangaza wo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri tangazo rivuga ko bashaka kwibutsa ko Itegeko Nshinga atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ko ari uw’Igihugu cyose n’abagituye.

Rigakomeza rigira riti “Joseph Kabila na Moïse Katumbi barahamagarira Abanyekongo bose, kurwana bivuye inyuma umugambi w’ubutegetsi wo guhindura Itegeko Nshinga.”

Aba banyapolitiki bakomeje bavuga ko ubutegetsi buriho muri Congo butari bukwiye kwinjira muri ibi byo guhindura Itegeko Nshinga, ahubwo ko bwari bukwiye gushakira umuti ibibazo biri mu Gihugu birimo iby’umutekano, ndetse n’ibibazo by’inzego zikora nabi mu Gihugu, kimwe n’ivangura riri mu Banyekongo.

Bavuga ko guhindura Itegeko Nshinga ari umugambi unyuranyije n’ihame rya Demokarasi, bakanashinja ubutegetsi buriho kurangwa n’intege nke by’umwihariko bakabishinja Perezidansi iyobowe na Tshisekedi.

Basabye kandi imitwe ya Politiki yose guhuriza hamwe imbaraga, bakarwanya ubutegetsi bw’igitugu buriho, byose biganisha ku neza y’Abanyekongo, aho bagaragaje ibibazo bigomba kurandurwa birimo ubukene bukabije bwigarije abaturage, imitegekere mibi, ubujura bw’umutungo kamere, ndetse n’ibikorwa remezo bikomeje kwangirika.

Joseph Kabila na Moïse Katumbi baravuga ko hakenewe amahoro n’ubumwe muri Congo, ndetse hakabaho kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.

Bagaragaje kandi ko hakwiye gushakwa umuti w’ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko hakwiye kubahirizwa imyanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere, yaba iy’i Nairobi ndetse n’iy’i Luanda, igamije kugarura amahoro muri Congo.

Bamaganye kandi kuba ubutegetsi bwa Congo bukomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro kimwe n’abacancuro, bavuga ko na byo bikwiye kwamaganwa.

Banasabye ko ubutegetsi burekura abagiye bafatwa bagafungwa bazizwa umwuga wabo, barimo abanyamakuru, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abaturage b’inzirakarengane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *