Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo Icyambu Live Concert III cya Israel Mbonyi, avuga ko ari umuhanzi bahawe n’Imana.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, ubwo yagaragazaga uko yabonye icyo gitaramo yitabiriye ku mugoroba wa tariki 25 Ukuboza 2024.
Ni ubutumwa bwagiraga buti: “Ni umukozi w’Imana, umunyakuri, umuhanga ku rubyiniro, umuhanzi twahaweho Imana, umutaramyi utananirwa ni ubuhamya bugenda.”
Nyuma yo kugaragaza amarangamutima ye kuri uyu muhanzi, Israel Mbonyi na we ntiyazuyaje amugaragariza ko kuba yaramushyigikiye byamunyuze.
Yagize ati: “Mwakoze cyanye nyakubahwa, bivuze kinini kuba twari kumwe mu Cyambu Live concert III.”
Icyambu Live Concert ni igitaramo ngarukamwaka cya Noheli kimaze kumenyerwa kuko uyu mwaka cyabaga ku nshuro yacyo ya gatatu.
Kuri iyi nshuro, iki gitaramo cyari gifite umwihariko w’uko cyamurikiwemo Alubumu ye ya kane yise ‘Ndi ubuhamya bugenda’.