Umutoza Henry Newton Mwinuka watozaga Patriots BBC yerekeje muri Tigers BBC asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Perezida wa Tigers BBC Francis Shyaka yemeje ko Henry Mwinuka yagizwe umutoza mukuru w’iyi kipe.
Yagize ati: ’’Ni byo Henry Mwinuka n’umutoza mukuru wa Tigers BBC mu gihe cy’imyaka ibiri.”
Ku mpamvu bahisemo gusinyisha uyu mutoza yavuze ko bifuza ko yabafasha kuzamura impano z’abakiri bato iyi kipe ifite.
Ati: “Twahisemo Mwinuka kubera ko ari umutoza ukomeye, twifuza ko yadufasha kuzamura impano z’abakiri bato ndetse no kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka utaha wa 2025”.
Uyu mutoza umaze kubaka izina rikomeye muri Basketball y’u Rwanda yari amaze umwaka umwe asubiye muri Patriots BBC ku nshuro ya kabiri nyuma kuyitoza imyaka ine (2015-2019) aho yayifashije gutwara Shampiyona inshuro eshatu, ndetse yayigejeje muri kimwe cya kabiri cy’imikino ya Basketball Africa League (BAL 2020).
Uyu mugabo w’Umunya-Tanzania yatoje kandi REG BBC yafashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona (2021na 2022).
Muri shampiyona ya 2024, Tigers BBC yasojere ku mwanya wa gatandatu mu makipe 10.
Tigers BBC ikomeje kwitegura umwaka mushya wa Shampiyona ya 2025 uzatangira ku wa 24 Mutarama 2025 aho umukino wa mbere izawukina na Espoir BBC.