Angelina Jolie na Brad Pitt, nyuma y’ imyaka umunani bahanganye mu nkiko, bagiye gutandukana burundu mu buryo bwemewe n’amategeko.
Associated Press yatangaje ko abanyamategeko ba Angelina Jolie bemeje ko nyuma y’iki gihe cy’imyaka umunani yose aba bombi bahanganye mu nkiko, bageze aho ibya gatanya yabo bigashyirwaho iherezo nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.
Angelina Jolie w’imyaka 49 na Brad Pitt w’imyaka 61 yari imwe muri ‘couples’ zakanyujijeho mu myaka 12. Bafitanye abana batandatu. Barushinze mu 2014, nyuma y’imyaka 10 bakundana kuko bahuye mu 2004.
Uyu mugore niwe wari watse gatanya mu 2016, agaragaza ko ibyo kwiyunga hagati yabo bigoye.
Mu 2019, urukiko rwatangaje ko batandukanye ndetse buri wese ari ingaragu, ariko hasigara ikibazo cy’ubwumvikane ku burenganzira buri wese yagombaga kuba afite ku bana babo ndetse no ku mitungo.
Mu 2021, urukiko rwaje gufata umwanzuro w’uko buri wese hagati yabo afite uburenganzira bungana n’ubw’undi ku bana babo, ariko hasigara ikibazo cy’imitungo yabo batavugagaho rumwe.
Ubu nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, hasigaye ko umunyamategeko asinya yemeza iyi gatanya. Abanyamategeko ba Brad Pitt ntacyo baratangaza kuri uyu mwanzuro.