Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2024 rwemeje ko Yoon Suk-yeol uherutse kweguzwa by’agateganyo ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu, atabwa muri yombi n’abagenzacyaha.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho Yoon yanze inshuro eshatu kwitaba abagenzacyaha bashakaga kumuhata ibibazo ku byaha ashinjwa birimo kurwanya inzego no gukoresha ububasha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rwahaye abagenzacyaha amasaha 48 yo kuba bamaze gufata Yoon kugira ngo bajye kumuhata ibibazo, gusa hari impungenge ko gushyira mu bikorwa iki cyemezo biza kugorana bitewe n’uko abashinzwe umutekano we basanzwe bitambika abagenzacyaha.
Ahazaza h’ubutegetsi bwa Koreya y’Epfo hari mu rujijo kuko nyuma y’aho Yoon yegujwe, Han Duck-soo wamusimbuye by’agateganyo na we yaregujwe, azira kwanga gushyiraho abacamanza b’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga ku iyeguzwa rya Yoon, Choi Sang-mok usanzwe ari Minisitiri w’Imari ni we wasimbuye Han ku mwanya wa Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo.