Mu gihugu cya Zimbabwe, umwana w’umuhungu w’imyaka umunani wari umaze iminsi itanu ari muri pariki y’inyamaswa zirimo intare n’inzovu, yatoraguwe ari muzima ntacyo yabaye.
Ibi byabaye ku mwana witwa Tinotenda Pudu wari wagiye gutembera muri Pariki yitwa Matusadona Game Park nk’uko byavuzwe n’Umuyobozi w’Intara ya Mashonaland West, Mutsa Murombedzi ku rubuga rwa X.
Yagize ati “Yamaze iminsi itanu aryamye ku mabuye akomeye, intare zikamukurikira, inzovu zikamunyuraho. Yari atunzwe no kurya imbuto zaho akoresheje inkoni, yacukuraga utunogo dutoduto aho inzuzi [ubu zakamye] zahoze zica kugira ngo abone amazi yo kunywa”.
Abantu bo muri ako karere ka Nyaminyami bashyize hamwe kugira ngo batange inkunga yo kumushakisha, aho baririmbaga ndetse bakavuza n’ingoma buri munsi kugira ngo bamubwire amabwiriza y’aho ashobora kugana kugira ngo agere mu nzira imutahana.
Ku bw’amahirwe abacunga pariki nibo bashoboye kumutora.
Ku munsi wa gatanu bamushakisha, Tinotenda yumvise imodoka y’abacunga pariki agerageza kuyikurikira, ariko kubera umuvuduko muto yasanze imusize.
Amahirwe ye, abo bakozi baragarutse, babona “aho ibirenge by’umuntu byaciye,” bahita babikurikira kugeza aho bamuboneye.
Byatunguye benshi kubona uyu mwana yagarutse iwabo amahoro dore ko iyi Pariki ya Matusadona ibamo intare 40 ndetse hari igihe yigeze kuba ariyo pariki muri Afurika ifite intare nyinshi nk’uko byatangajwe na African Parks.