wex24news

Iyo data atakundinda mba naraguciye umutwe: Gen. Muhoozi

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba n’umunyapolitiki akanaba umunyamuziki, Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iby’aba bombi basanzwe badacana uwaka byongeye gukomera ku Cyumweru, nyuma y’ubutumwa butandukanye Gen Muhoozi umaze iminsi yibasira Kyagulanyi yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yanditse ko iyo hatazaba kuba se yakabaye yaraciye Bobi Wine yabanje kwita inkende umutwe.

Ati: “Kabobi arabizi ko umuntu rukumbi umundinda ari data. Iyo Mzee (Museveni) atahaba, uyu munsi mba naramuciye umutwe.”

Gen Muhoozi mu bundi butumwa yahishuye ko we n’abandi ba Jenerali bo mu ngabo za Uganda bumvishije Museveni guha Bobi Wine amafaranga, bamukoresha mu gushyira hasi umunyapolitiki Col Dr Kizza Besigye wari warigize umwami wa Opozisiyo.

Muhoozi yunzemo ati: “Nyuma yo kumufasha tumuha amafaranga menshi cyane (ndetse bikamuhira), yatangiye kudutuka.”

Uyu musirikare avuga ko inzira baciriye Bobi Wine hagati ya 2020 na 2021 yamaze gusibama, “n’ubwo yakomeza kwirukanka inyuma y’amakabutura y’umuzungu”.

Bobi Wine mu butumwa yanditse asubiza Muhoozi wamumenyesheje ko yakabaye yaramuciye umutwe, yavuze ko ateye utwatsi ibyo kumutera ubwoba.

Ati: “Guterwa ubwoba n’umuhungu wa Museveni (ukuriye Igisirikare cya Uganda) ko azanca umutwe si ibintu mfata nk’ibyoroshye, nshingiye ku kuba hari benshi bishwe na we na se, nanashingiye ku kuba baragerageje kenshi gutwara ubuzima bwanjye. Nteye utwatsi guterwa ubwoba n’ubutegetsi bw’ibigwari. Isi iri kureba.”

Gen Muhoozi yagarutse amusubiza ati: “Ni byo ndi umuhungu wa Museveni, Kabobi. Wowe uri umuhungu wa nde?”

Uyu musirikare yahise ateguza Kyagulanyi ko agomba guhonda buri umwe wese yihisha inyuma, anamuha gasopo yo kuzibukira izina rye n’iry’umuryango we bitaba ibyo akazamukura “amenyo ye nk’ay’inkende.”

Gen Muhoozi wategetse Polisi ya Uganda “guhita ita muri yombi Bobi Wine”, yamucyuriye ko nta kintu na kimwe afite kimwemerera kuba Perezida wa Uganda.

Aba bombi bamaze iminsi barebana ay’ingwe, nyuma y’uko Bobi Wine yitiye mu ruhame Muhoozi ikigoryi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *