Rusesabagina Paul wafungiwe ibyaha by’iterabwoba kugeza ahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame muri Werurwe 2023, yongeye kwinyuramo, atangaza ibinyoma ku Rwanda nk’uko asanzwe abikora.
Kuva Rusesabagina yafungurwa agasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakunze kumvikana atangaza amakuru y’ibinyoma ku Rwanda, aho yavugaga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa, kandi ko Abanyarwanda bashonje.
Ni amakuru anyomozwa na raporo zitandukanye zigaragaza imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho y’Abanyarwanda, zirimo izasohowe n’inzego z’igihugu n’inzego mpuzamahanga nka Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.
Banki y’Isi iti “Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera mu gice cya mbere cya 2024. Nyuma yo kuzamuka ku rugero rwa 8,2% mu 2022-2023, umusaruro mbumbe warwo wazamutseho 9,7% mu gice cya mbere cya 2024.”
Iyi banki yakomeje iti “Byitezwe ko umusaruro mbumbe warwo uzakomeza kuzamuka, ugere kuri 7,7% mu 2025-26, bigizwemo uruhare n’izahuka ry’ubukerarugendo mpuzamahanga, imishinga mishya y’ubwubatsi n’ibikorwa by’inganda.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kubaka inkingi mwikorezi z’iterambere rirambye, ariko Rusesabagina yavuniye ibiti mu matwi, ntabona ibyo Abanyarwanda n’abanyamahanga bagize amahirwe yo kugera muri iki gihugu babona.
Mu butumwa “busoza umwaka wa 2024”, Rusesabagina yavuze ko Abanyarwanda bo mu cyaro bashonje kuko ngo hari abapfa bishwe n’inzara, mu gihe abo mu mijyi bo babayeho neza. Bisa n’aho atazi ko iterambere risaranganywa bose mu Rwanda nk’uko bose begerejwe inzego z’ubuyobozi.
Ibyo Rusesabagina avuga bihabanye n’ukuri kuko abantu bazira impfu z’ibinyabiziga, irwara zitandukanye ndetse leta y’u Rwanda ufata neza abaturage bayo, abakene bahabwa ubufasha bwihariye binyuze muri gahunda ya girinka Munyarwanda, gahunda ya VUP, gufasha abahuye n’amapfa.
Rusesabagina ati “Urwo Rwanda ndaruzi, nanjye baramfashe, baranshimuta, barunjyanamo ndetse naranarubonye. Nabonye za Rwanda ebyiri. U Rwanda ruri muri Kigali, nazengurutse Kigali hose, aho basenyera uwo bashatse wese, bakamutwikira.”
Wakwibaza uko Rusesabagina yazengurutse Kigali yose mu gihe ubwo yafatirwaga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali muri Kanama 2020, yakomereje muri kasho y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) no mu Igororero rya Nyarugenge.
Agifatwa, yagaburirwaga amafunguro yahisemo, atumizwa kuri hotel. Iryo funguro yarihabwaga riherekejwe n’ikirahure cya Wine ndetse mu cyumba cye habaga harimo akabati kahoraga iteka kuzuye imbuto kugira ngo atagira ikibazo na kimwe. Icyo benshi bibaza, ni ukuntu umuntu yavutswa uburenganzira bwe, yarangiza agasabwa kuvuga icyo ashaka cyose akagihabwa.
Abajyaga kumusura aho yari afungiye, yari afite ibyo abazimanira kandi ibyo ntabwo ariwe wabiguraga, ahubwo byari byarashyizwe mu cyumba cye kugira ngo abone ibyo yifuza byose.
Nyuma yo gufungurwa, Rusesabagina yakiriwe na Ambasade ya Qatar mu Rwanda, akomereza i Doha mbere yo gucyurwa mu rugo rwe ruherereye muri Texas muri Amerika. Ikibazwa ni uburyo Rusesabagina yaba yaratembereye Kigali.
FLN ya Rusesabagina yagabye ibitero mu Ntara y’Amajyepfo ku matariki atandukanye nko ku ya 3 Kamena, 19 Kamena, 1 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018 byahitanye inzirakarengane, imitungo y’abaturage igasahurwa, abandi bagafatwa bugwate n’ibindi.
Nko ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bishe abaturage batandatu, abandi 19 bagakomereka.