wex24news

Ukraine yagabye igitero ku ngabo z’u Burusiya

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yagabye igitero cyasubije inyuma ingabo z’u Burusiya mu Karere ka Kursk ko mu Burusiya, ingabo za Ukraine zagezemo muri Kanama 2024.

Image

Kuva zagera muri Kursk zifashe igice kinini cyaho ndetse habaye intambara n’ibitero bigamije gusubiza inyuma izo ngabo ariko ntibyakunze kuko hari uduce tumwe na tumwe zagumyemo.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ivuga ko itsinda ry’ingabo za Ukraine zagabye igitero ejo ku wa 05 Mutarama 2025, n’ibifaru bibiri, imodoka imwe ya gisirikare, n’imodoka 12 z’imirwano zitamenwa n’amasasu asanzwe.

Yavuze ko abasirikare b’u Burusiya basubije icyo gitero, basenya ibyo bifaru byombi, n’imodoka zirindwi z’imirwano zo muri izo zitamenwa n’amasasu asanzwe nubwo imirwano yakomeje.

Nubwo bimeze bityo ariko hari amakuru avuga ko ingabo za Ukraine zifite ikibazo cy’ubuke bw’abasirikare ndetse mu mezi make ashize zatakaje ubutaka mu burasirazuba bwa Ukraine, mu gihe ingabo z’u Burusiya ziri gutera intambwe.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagiye asaba kenshi ko intambara bahanganyemo n’u Burusiya yahagarara ariko akongera akisubira intambara ikongera ikarota ariko ubu avuga ko afitiye icyizere Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika ko ashobora gushyira iherezo kuri iyi ntambara.

Mu kiganiro cyanyuze kuri ‘podcast’ Perezida Zelensky yagaragaje ko yizeye Trump kuko azumvikanisha impande zombi bigatuma ibitero bihagarara ku mpande zombi.

Ni mu gihe Trump nawe yagiye yumvikanisha kenshi mu bihe byo kwiyamamaza kwe ko ashaka gushyira ihererezo ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine yabaye agatereranzamba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *