wex24news

Diamond Platinumz yateguje album nshya

Umuhanzi Diamond Platnumz, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko azasohora album nshya mbere y’uko hatangira itangira ukwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Diamond aho avuga ko iyi album ye izaba irimo indirimbo nshya zigezweho za Bongo Flava, zishimishije kandi zategerejwe n’abakunzi be igihe kirekire.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Diamond yavuze ko iyi albam izaba ifite indirimbo zifite ubukana bwihariye muri Bongo Flava, kandi ko izaba irusha cyane izindi ndirimbo ze zizwi nka “Yatapita na Zuwena”.

Yagize ati: “Indirimbo ziri muri iyi albam ni ziraryoshye kurusha izo nakoranye mu bihe bishize, kandi nifuza ko abanyamuziki bagenzi banjye bazabona impamvu abakunzi banjye bakomeje kunshyigikira kugeza n’uyu munsi”.

Diamond yemeje ko abakunzi be bakwiye kuba biteguye guhura n’indirimbo nshya zigaragaza impano ye, aho avuga ko yifuza kubereka impamvu ari we muhanzi akundwa cyane mu karere ka Africa y’iburasirazuba.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *