Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama abashinjacyaha ba gisirikare muri Uganda bongeye icyaha cy’ “ubuhemu”, gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu, ku rutonde rw’ibyaha biregwa umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi Kiiza Besigye.
Kiiza Besigye, umaze igihe atavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, umaze imyaka hafi 40 ku butegetsi, yafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya mu Gushyingo mbere yo kujyanwa muri Uganda mu buryo butavugwaho rumwe.
Yashinjwe gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no kubangamira umutekano w’igihugu cya Uganda mu rukiko rwa gisirikare, nubwo atakiri umusirikare.
Kuva icyo gihe afungiwe muri gereza yo mu murwa mukuru Kampala, ari kumwe n’umuntu we wa hafi, Obeid Lutale, bareganwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.
Umugore wa Besigye, Winnie Byanyima, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye, UNAIDS, yatangaje ko ibyo aregwa bishingiye kuri politiki. Abamwunganira bo bateye utwatsi ibirego bavuga ko nta shingiro bifite.
Ku wa Mbere, mu rukiko, umushinjacyaha wa gisirikare yasomeye Besigye na bagenzi we icyaha gishya cy’ubuhemu.