wex24news

Stade Amahoro yamaze kugezwamo ibikoresho bya VAR.

Stade Amahoro iri mu zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba, yashyizwemo ibikoresho by’ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”.

Image

Iyi stade mpuzamahanga yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, imaze amezi atandatu itashywe ku mugaragaro ndetse yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024.

Amakuru aravuga ko Stade Amahoro yamaze kugezwamo ibikoresho by’ikoranabuhanga rya VAR ndetse biteganyijwe ko isuzuma ryaryo rizakorwa muri Gashyantare.

Ubwo Stade Amahoro yavugururwaga, hari hagenwe ahazashyirwa iri koranabuhanga risigaye ryifashishwa mu misifurire y’imikino y’umupira w’amaguru.

Image

Umwe mu bayobozi bashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda yemeje ko hari ibimaze gukorwa ariko yirinda gushimangira igihe byose bizaba byarangiye ku mpamvu y’uko hari imbogamizi zabaho mu gusuzuma imikorere y’iri koranabuhanga.

Ni cyo gisubizo yatanze kandi kuri camera yo ku migozi ‘Spider Camera’ na yo izashyirwa muri Stade Amahoro.

Ati “igihe bizakorerwa ntabwo nakikubwira aka kanya, bizashyirwamo ariko biracyakorwaho. Ntabwo wabwira umuntu ngo ikintu cyagezemo atakibona gikora, ni yo mpamvu ari byiza gutangaza ikintu ushobora kwereka umuntu ko gikora.”

Yongeyeho ati “Na yo ni gahunda ihari yo kuzayishyiramo. Hari ukuyigira no kuyigira ikora. Hari igihe umuntu abyumva gutyo, akumva ko umukino utaha azareba azabona bikora neza.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *