Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye imvugo, zisaba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu biganiro n’imitwe irimo M23, nk’inzira yatuma iki gihugu kigera ku mahoro.
Amerika yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga.
Ni itangazo ryagarukaga kuri raporo impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo zasohoye mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2024.
Iyo raporo ishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) gukomeza guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ubufasha bw’ingabo ndetse n’ubw’ibikoresho birimo za missile zihanura indege zirasirwa ku butaka, ariko nanone ikanashinja Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukomeza ubufatanye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.
Washington ku mikoranire ya FARDC n’uriya mutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziranamagana ibyo raporo igaragaza nk’ubufatanye bwapanzwe hagati y’Ingabo za RDC n’umutwe wa FDLR wafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Loni.”
Yunzemo iti: “Turasaba dukomeje abategetsi ba Congo ko iyi mikoranire ihita ihagarara, kandi twishimiye ko Guverinoma ya RDC yemeye gukorana na MONUSCO mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR hubahirizwa byimazeyo amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Matthew Miller, yasabye RDC kujya mu mishyikirano na M23 nk’inzira yatuma ibona amahoro.
Ati: “Byongeye kandi, nta nzira iganisha ku mahoro ishobora kubaho hatabayeho ibiganiro hagati ya guverinoma ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo M23.”
Amerika yahinduye imvugo, mu gihe yari imaze iminsi yotsa M23 igitutu iyisaba guhagarika imirwano ndetse ikanava mu duce twose igenzura.
Muri uku kwezi ubwo inyeshyamba z’uriya mutwe zigaruriraga Centre ya Masisi, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bafashe iya mbere mu gusaba ko ziyivamo by’ako kanya.
Ni ubusabe icyakora ubuyobozi bw’uriya mutwe bwateye utwatsi, buvuga ko abawugize badashobora kuva iwabo ngo bagire ahandi bajya.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Kinshasa ishobora kwemera kuva ku izima ikaganira n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba.