wex24news

Icyamamare muri Bollywood yatewe ibyuma n’umuntu wamwinjiranye iwe

Umukinnyi w’icyamamare muri Bollywood, Saif Ali Khan, yagiye mu bitaro amaze guterwa icyuma inshuro nyinshi nyuma n’umucengezi bivugwa ko yinjiye mu nzu ye akamugabaho igitero.

I would like to start afresh in the New Year, says Saif Ali Khan

Igitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 15 Mutarama 2025, mu gace kegereye Umujyi wa Mumbai, aho Khan atuye n’umuryango we.

Polisi yo mu mujyi yabwiye BBC ko uyu mukinnyi yakomeretse nyuma y’amakimbirane hagati ye n’umugabo utamenyekanye winjiye iwe nyuma ya saa sita z’ijoro.

Umuryango wa Khan ntacyo bwewigeze utangaza ku mugaragaro ariko itsinda ryamamaza ibikorwa bye ryavuze ko ari ikibazo cyo “gushaka kwiba” nta yandi makuru arambuye.

Khan yajyanywe mu Bitaro bya Lilavati byo muri uyu mujyi aho arimo kubagwa.

Niraj Uttamani, umuyobozi mukuru w’ibitaro, yabwiye BBC ko Khan yajombwe icyuma inshuro esheshatu, ebyiri muri zo bikaba byimbitse.

Yongeyeho ati: “Imwe cyegereye umugongo. Arimo kubagwa n’itsinda ry’abaganga b’inzobere”.

Polisi yatangiye iperereza.

Komiseri wungirije wa Polisi mu mujyi wa Mumbai, Dixit Gedam ati: “Umuntu utazwi yinjiye mu nzu y’uyu mukinnyi wa filimi. Nyuma y’ibyo, havutse impaka hagati ye n’uwamwinjiranye.”

Komiseri wungirije wa Polisi mu mujyi wa Mumbai, Dixit Gedam ati: “Umuntu utazwi yinjiye mu nzu y’uyu mukinnyi wa filimi. Nyuma y’ibyo, havutse impaka hagati ye n’uwamwinjiranye.”

Polisi yatangiye iperereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *