Israel n’Umutwe wa Hamas, byemeranyije ku masezerano yo guhagarika intambara bimazemo amezi 15 ibera muri Gaza.
Ni intambwe igezweho nyuma y’igihe ninini biganirwaho. Qatar ni yo muhuza mukuru muri ibyo biganiro nk’uko BBC yabyanditse.
Icyakora kugira ngo ayo masezerano yemezwe burundu, Inteko Ishinga Amategeko ya Israel igomba kubyemeza.
Ku wa 07 Mutarama 2023 ni bwo Hamas yagabye ibitero kuri Israel, byica abagera ku 1200 abandi Banya-Israel barenga 250 bashimutwa n’uyu mutwe wo mu gace ka Gaza.
Icyo gitero cyatumye Israel igaba ibitero simusiga kuri Gaza, aho kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri aka gace igaragaza ko Abanye-Palestine barenga ibihumbi 46 bamaze kugwa muri ibyo bitero.
Kugeza ubu Israel ivuga ko abaturage bayo 94 bagifitwe na Hamas barimo 34 byizerwa ko bapfuye.
Minisitiri w’Intebe wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani yemeje iby’ubu bwumvikane kuri ayo masezerano yo guhagarika intambara ndetse n’ajyanye n’izo mfungwa za Israel ziri muri Gaza.
Al Thani yavuze ko ayo masezerano azatangira kubahirizwa ku wa 19 Mutarama 2025, icyakora amasaha yo ntabwo aremezwa, ndetse yizeza ko bazakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ni amakuru kandi yemejwe na Perezida wa Amerika, Joe Biden, wagaragaje ko guhagarika intambara muri Gaza bizatuma Abanye-Palestine babona ubutabazi bw’ibanze ndetse binatume imfungwa z’Abanya-Israel zongera kubonana n’imiryango yazo nyuma y’amezi arenga 15.
Yakomeje avuga ko “Vuba aha izi mfungwa zirasubira mu miryango yazo,” atangaza ko ibikubiye mu masezerano birimo guhagarika intambara burundu, Israel igakura ingabo zayo muri Gaza, imfungwa z’Abanya-Israel zikarekurwa, na Israel ikarekura iz’Abanye-Palestine ifite.