wex24news

Kenny Sol yateguje album

Kenny Sol yateguje album ye ya mbere n’igitaramo cyo kuyimurika muri uyu mwaka wa 2025, icyakora ahamya ko nubwo abyifuza atarabiha umurongo w’uburyo byazakorwa.

Image

Kenny Sol yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora album ye ya mbere uyu mwaka ndetse akaba yanakora igitaramo cyo kuyimurika.

Ati “Ndi kubitekereza, ikibazo ni uko wenda umuntu aba akireba uko byakorwa bikagenda neza ariko mbirimo. Ndi gushaka gusohora album yanjye ya mbere kandi binkundiye nanayimurika mu gitaramo cyanjye.”

Uretse igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere atararangiza gukoraho, Kenny Sol yavuze ko yifuza ko umwaka wa 2025 warangira yongeye gukorera ibitaramo mu Bubiligi, Pologne na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kenny Sol yasohoye indirimbo ‘Phenomena’ nyuma y’iminsi mike avuye muri Canada n’i Burayi aho yakoreye ibitaramo bitandukanye, icya nyuma kikaba icyo aherutse gukorera muri suède.

Image

Iyi album nshya ya Kenny Sol iramutse igiye hanze yaba ikurikiye EP uyu muhanzi aheruka gusohora ‘Stronger than before’ yari iriho indirimbo nka Joli Remix, Stronger than before na Addicted, Enough, Falling in love, One more time yakoranye na Harmonize na Call yakoranye na Fik Fameica.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *