Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland yasinye amasezerano mashya azamumaza indi myaka icyenda n’igice muri iyi kipe y’Abanyamujyi kugeza muri 2034.

Aya masezerano mashya yatunguye benshi kuko azarangira uyu mukinnyi afite imyaka 34 bigoye ko hari ikipe ikomeye izaba imwifuza. Ntabwo hatangajwe amafaranga ayakubiyemo, gusa biteganyijwe ko azaba ari menshi cyane ndetse azamugira umwe mu bahembwa neza ku Isi.
Aya masezerano kandi avuga ko ingingo zari zikubiye mu yo asanganywe zateshejwe agaciro. Haaland yari asanganywe amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2027, aho byavugwaga ko azahita yerekeza muri Real Madrid yamwifuzaga na mbere yo kujya muri Manchester City.
Erling Haaland yavuze ko yishimiye kongera amasezerano y’igihe kirekire ndetse yiteze kuzagera kuri byinshi.
Ati “Nishimiye cyane kongera amasezerano. Man City ni ikipe nziza ifite abantu beza n’abafana batangaje bityo ni hamwe hafasha umuntu gutanga umusaruro.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira Pep n’abatoza bakorana, bagenzi banjye na buri umwe muri iyi kipe. Baramfashije mu myaka ibiri ishize. Ndashaka gukomeza gutera imbere no kuzagerana byinshi n’iyi kipe.”
Haaland yageze muri Manchester City mu 2022 avuye muri Borussia Dortmund aguzwe miliyoni 60€. Mu mikino 126 amaze gukina yatsinze ibitego 111, yegukanye Premier League ebyiri, UEFA Champions League, FA Cup na UEFA Super Cup.