Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Mutarama 2025, byibuze abantu 70 bapfuye abandi barakomereka mu majyaruguru ya Nigeria ubwo ikamyo yari itwaye lisansi yagwaga, lisansi ikameneka ikaza guturika, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi muri iki gihugu kibitangaza.
Iyi mpanuka yabereye muri Leta ya Niger ikurikira iturika nk’iri ryabereye muri Leta ya Jigawa mu Kwakira gushize ryahitanye abantu 147, imwe mu makuba akomeye nk’aya yabaye muri Nigeria.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibiza cyagize kiti: “Kugeza ku makuru dufite, hamaze kuboneka imirambo irenga 70, abantu 56 bakomeretse, n’amaduka arenga 15 arasenyuka”.
“Abakomeretse bajyanywe mu bitaro kugira ngo bavurwe, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abapfuye bikomeje.”
Umutangabuhamya wa Reuters yavuze ko abaturage n’abayobozi barimo gucukura imva hagamijwe gushyingura abapfuye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu bakurikije imihango ya kisilamu. Nigeria ni igihugu kiganjemo abayisilamu kandi mu gihugu gituwe cyane muri Afurika.
Mbere, Kumar Tsukwam, umuyobozi muri Leta ya Niger ushinzwe umutekano wo mu muhanda , yavuze ko benshi mu bapfuye ari abaturage baho bakennye bihutiye kujya kuyora lisansi yamenetse nyuma y’uko ikamyo iguye.