Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki ya 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.
Yanemeye kandi icyaha cyo kugerageza kwica abandi bantu 10 barimo abana umunani batatangarijwe amazina hashingiwe ku itegeko ryo kubabikira ibanga.
Ikindi cyaha yemeye ni icy’iterabwoba, gikomoka ku nyandiko ya ‘pdf’ y’inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda, zabonywe n’abashinzwe iperereza ubwo bamusakaga.
Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko yemeye ibi byaha kuri uyu wa 20 Mutarama 2025 ubwo yatangiraga kuburanishwa mu mizi. Byose byakozwe ubwo yari afite imyaka 17.
Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko ubwo Rudakubana yagezwaga mu rukiko, imiryango y’abana bishwe itari ihari kuko yari izi ko urubanza ruzatangira kuri uyu wa 21 Mutarama.
Kwemera ibi byaha byatunguranye kuko ubwo yagezwaga mu rukiko mu Ukuboza 2024 kugira ngo asobanurirwe ibyaha akurikiranyweho, ntacyo yasubije umucamanza.
Umucamanza Goose wayoboye uru rubanza, yatangaje ko Rudakubana arakomeza gufungwa by’agateganyo, asobanura ko uyu musore azakatirwa tariki ya 23 Mutarama.