Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale umaze iminsi yaragiye kwivuza imvune iwabo.
Mu minsi ishize, ni bwo uyu rutahizamu yari yasabye Rayon Sports ko basesa amasezerano bari bafitanye. Ahanini yabitewe no kuba yaragiye kwivuza imvune iwabo, bigasaba ko azatindayo bitewe n’igihe abaganga bamuhaye kandi nyamara ikipe yo ikaba yari imukeneye byihutirwa.
Charles Bbaale wari amaze umwaka umwe n’igice muri Gikundiro yagezemo muri Nyakanga 2023, avuye muri Villa SC y’iwabo, byemejwe ko yamaze gutandukana na yo nk’uko byatangajwe n’iyi kipe yabinyujije ku mbuga za yo nkoranyambaga.
Bbaale nta bwo yigeze abonwa nka rutahizamu ngenderwaho muri Rayon Sports, ariko muri mike yayikiniye, yayitsindiye ibitego by’ingenzi byagiye biyihesha amanota aho rukomeye. Iyi kipe yo mu Nzove, ubu iri kwifashisha umunya-Sénégal Fall Ngagne ariko haravugwa abandi izongeramo mu gice cy’ubusatirizi.