Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé, baganiriye ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Ni ibiganiro byibanze ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’u Rwanda na Togo mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije, ingufu n’izindi nzego.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiganiro no gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi, abaturage babyo bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bakora ibyo bakwiye gukora.
Ati: “Iteka mpora nshaka kwibutsa abantu ko iyo twamaze kugenderanirana, tukagirana ibiganiro, tukagera ku gusinyana amasezerano, ikiba gisigaye ari ukwinjira mu bucuruzi maze tugakora ibyo dukwiye kuba dukora.”

Muri ibyo boganiro byabereye mu muhezo, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimangiye ko Togo yitegiye gukomeza kwimakaza umubano ifitanye n’u Rwanda.
Nanone kandi Perezida Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi yatangiye ku wa Gatandatu, yifatanyije na Perezida Kagame mu biganiro bihuje amatsinda ahagarariye ibihugu byombi agamije kurushaho kunoza umubano.
Perezida Kagame yavuze ko bishimiye kwakira mu Rwanda mugenzi Gnassingbé, ndetse ko ibihugu byombi bimaze igihe kirekire bifitanye umubano mwiza.
Perezida Kagame yavuze ko kuri iyi nshuro hari byinshi bemeranyijwe gufatanya, igisigaye kikaba ari ugutangira gukora ibyo biyemeje.

Uruzinduko rw’uyu Mukuru w’Igihugu ruje rukurikira urwo aheruka kugirira mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yitabiraga ibirori by’irahira rya Perezida Kagame watorewe kuyobora Igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.