Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akimara kurahirira umwanya wāUmukuru wāIgihugu ku wa 20 Mutarama 2025, yasinyiye gukura igihugu cye mu Ishami ryāUmuryango wāAbibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS).
Ishami ryāUmuryango wāAbibumbye ryita ku Buzima, OMS,Ā ryatangaje ko ribabajwe nuko Leta zunze ubumwe za Amerika zishaka kuva muri uyu muryango.
Itangazo rya OMS ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, rivuga ko uyu muryango usanzwe ugira uruhare runini mu kurengera ubuzima byāabatuye Isi harimo nāAbanyamerika.
OMS igira kandi uruhare runini mu kurwanya indwara zāibyorezo, kubaka inzego zāubuzima zikomeye, gutahura no gutabara mu bihe byāindwara zāibyorezo zagaragaye ahantu hateje akaga.
Amerika ni umunyamuryango watangije Ishami ryāUmuryango wāAbibumbye ryita ku buzima, OMS, mu 1948.
Yagize uruhare mu gutegura no kuyobora imirimo ya OMS kuva icyo gihe, hamwe nāibindi bihugu 193 bigize uyu muryango.
Ubuyobozi bwa OMS bwatangaje ko mu myaka isaga 70, OMS na Leta zunze ubumwe za Amerika bakijije ubuzima bwāabantu bose nāAbanyamerika.
Bugira buti: āTwese hamwe, twaranduye burundu icyorezo cyāibicurane. Ibigo byāAbanyamerika byagize uruhare kandi byungukira mu kuba umunyamuryango wa OMS.ā
Ishami ryāUmuryango wāAbibumbye ryita ku buzima ryizeye ko Amerika yisubira ku cyemezo yafashe ahubwo hakabaho kugira uruhare mu biganiro bigamije gukomeza ubufatanye hagati ya Amerika na OMS, ku kwita ku buzima bwāamamiliyoni yāabatuye Isi.
Mu 2020 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yasabye ubutegetsi bwe guhagarika inkunga yatangwaga mu Ishami ryāUmuryango wāAbibumbye ryita ku buzima, OMS, kubera amakosa yayishinjaga mu rugamba rwo kurwanya Covid19.
Ni icyemezo cyamaganwe nāabantu batandukanye, bavuga ko bizangamira imikorere ya OMS kandi ubu ari bwo yari ikeneye ubushobozi kurusha ikindi gihe.
Ubwo Coronavirus yatangiraga, Trump yavugaga ko ari ibicurane bisanzwe birimo gufatanya abantu nāibihe byāubukonje, ko nihaza umucyo bizagenda, anashima uburyo u Bushinwa burimo guhangana nāikibazo.
Amerika nkāumuterankunga mukuru wa OMS, icyo gihe yavanyemo ingengo yāimari yatangamo ingana na miliyoni $400-$500 buri mwaka.
Nyuma yāiki cyemezo, Finland yahise itangaza ko igiye gutanga miliyoni ā¬5.5 zo gufasha OMS. Umwami Salman wa Arabie Saoudite iyoboye G20, yemeye gutanga miliyoni $500 mu bikorwa byo guhangana na Covid19 no gushaka imiti, inkingo nāibikoresho bifasha abakora mu rwego rwāubuzima.
Byari biteganyijwe ko Miliyoni $150 zizajya mu kubaka ubushobozi bwo guhangana nāicyorezo, miliyoni $150 zizatangawa muri gahunda mpuzamahanga ishinzwe ibyāinkingo nāikingira (GAVI) na miliyoni $200 zizajya muri gahunda mpuzamahanga zāubuzima.
Ubwami bwa Arabie Saoudite bwasabye ibindi bihugu, imiryango mpuzamahanga nāabikorera kugira uruhare mu kuziba icyuho mu bikorwa byo guhangana nāicyorezo cya COVID-19, bibarwa ko hakenewe nibura miliyari $8.