Ikipe ya Gasogi United, yemeje ko yaguze abakinnyi babiri bashya barimo Ngono Fernand Guy Hervé wayikiniye mu mwaka ushize w’imikino 2023-24.
Muri Gicurasi 2024, ni bwo ikipe ya Gasogi United, yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batatu barimo Eloundou Ngono Fernand Guy Hervé wahise yerekeza muri Panthère Sportive du Ndé FC.
Gusa nyuma y’igihe kitarambiranye, uyu mukinnyi wo hagati, yongeye gusinyira iyi kipe nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa yo biciye ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X. Uretse uyu mukinnyi kandi, Gasogi United yanatangaje ko yasinyishije Umunya-Sénégal w’imyaka 28, Bamba Dialo wakiniraga Mbour Petite Côte y’iwabo.