wex24news

Mangwende agiye kumara igihe adakina nyuma yo kubagwa

Myugariro w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yabazwe ivi kubera imvune yagiriye mu ikipe ye ya AEL Limasol yo mu cyiciro cya mbere muri Chypre.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende agiye kumara igihe adakina

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 AEL Limasol yemeje ko uyu myugariro yabazwe ivi kubera imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya Cyprus, ubwo ikipe ye AEL Limasol yanganyaga na ALS Omonia 1-1 yabanje mu kibuga, ariko akavamo ku munota wa 17.

Iyi mvune yo mu ivi izatuma uyu mukinnyi amara nibura ukwezi n’igice adakina.

Ibi bivuze ko atazakina imikino Amavubi azakinamo na Nigeria na Lesotho muri Werurwe uyu mwaka mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo Imanishimwe Emmanuel yerekeje muri AEL Limasol asinya amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri FAR Rabat (ASFAR) yo muri Morocco yari amazemo imyaka itatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *