wex24news

RDC igiye guteza cyamunara imitungo yose ya Corneille Nangaa

Minisiteri y’Ubutabera ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye kugurisha muri cyamunara imitungo yose ya Corneille Nangaa.

RDC isanzwe yarafatiriye imitungo yose y’uyu mugabo wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kumukatira urwo gupfa azira kwihuza n’umutwe wa M23.

Mu Ukuboza 2023 ni bwo Nangaa yihuje n’uriya mutwe ndetse n’indi irwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, bashinga ihuriro ryiswe Alliance Fleuve Congo (AFC) abereye umuhuzabikorwa.

Imitungo ya Corneille Nangaa Kinshasa yatangaje ko igiye guteza mu cyamunara irimo Hoteli yitwa Castelo iherereye i Kinshasa, inyubako zo guturamo enye, amagorofa abiri, inzu yari icyubakwa ndetse n’ikibanza.

Kinshasa ivuga ko amafaranga azava muri iriya cyamunara azahabwa abagizweho ingaruka n’intambara ivuga ko u Rwanda rwayishojeho.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *