DJ Brianne arashima Imana, nyuma yaho asimbutse umunsi wari umukomereye nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), uretse gukorwaho iperereza ku byaha binyuranye akanapimwa ibiyobyabwenge.
DJ Brianne wahamagajwe na RIB ku wa 20 Mutarama 2025 yari agiye gukorwaho iperereza ku byaha bikurikiranyweho abarimo Kwizera Emelyne benshi bahaye akabyinirro ka ‘Ishanga’.
DJ Brianne yagize ati “Bampamagaje nyuma y’uko bariya bakobwa batanze amakuru ko twasangiraga ibiyobyabwenge, rero njye nari maze igihe narabiretse kuko kuva nabatizwa nabivuyeho.”
DJ Brianne ahamya ko nyuma yo kwisobanura ku byo yari yavuzweho n’abakobwa bafashwe nyuma yo gusakaza amashusho bari gukora ibikorwa by’urukozasoni, RIB yahise imupimisha ibiyobyabwenge.
Ati “Abantu baba bashaka kunsubiza ahahise ariko Imana yahabaye. Bampimye ibiyobyabwege, wari umunsi wanjye wa nyuma, umunsi abanzi banjye bari bantegeyeho ariko Imana yahabaye basanze nta bindimo nabo baratangara.”
DJ Brianne udahakana ko yakoresheje ibiyobyabwenge, ahamya ko amaze igihe afashe icyemezo cyo kwitandukanya nabyo.
Muri Kanama 2024 nibwo DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.