wex24news

U Rwanda na Pakistan byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no kugirana inama mu bya politike

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Pakistan byasinye amasezerano y’ubufatanye ajyanye no kugirana inama mu bya politike, binashimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 20 Mutarama 2025. Ku ruhande rw’u Rwanda hari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka, mu gihe Pakistan yari ihagarariwe na Ambasaderi akaba n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Afurika, Hamid Asghar Khan.

Impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya dipolomasi, zinareba ahari amahirwe yabyazwa umusaruro kuri buri ruhande.

Impande zombi zemeranyije ku mahirwe ahari mu nzego zinyuranye nk’ubucuruzi n’ishoramari, ubufatanye mu by’ingabo n’umutekano, uburezi, umuco, siyansi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, itsinda ry’abayobozi mu ngabo za Pakistan riyobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga, Maj Gen Muneer-ud-Din ryakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu izi ngabo zifite mu Rwanda, hazarebwa ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Inzego zishinzwe umutekano za Pakistan.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *