Umuhanzi Juno Kizigenza yashyize umucyo ku kibazo cy’abantu bamushinja gushishura (kwigana) indirimbo ‘Milele’ nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo yise Shenge.
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru asubiza icyo kibazo cyari kimaze iminsi gicaracara ku mbuga nkoranyamabaga, aho wasangaga hari abafata amashusho y’iyo ndirimbo bakayegeranya n’aya ‘Milele’ bagaragaza ko yaba yarayishishuye.
Ubwo yari abibajijwe, uyu muhanzi yabiteye utwatsi, avuga ko yaba we na mugenzi we bombi bafite umwihariko, bityo ntawashishura undi.
Yagize ati: “Narabibonye rimwe na rimwe hazamo ikibazo cyo kudasobanukirwa, kuko zose ziri mu njyana imwe ya “Afrogako style movement” ntabwo bivuze ko indirimbo ziri mu njyana ya Legue zose zisa cyangwa Afrobeat zose zisa, ndatekereza ari uriya mudiho bumvise bakabyitiranya no kuba zisa.”
Ni indirimbo ebyiri zitandukanye nubwo twese tuba turirimba urukundo ariko ntabwo wakumva ijwi ryanjye cyangwa imirongo (Lirycs) ngo uzigereranye n’iza Element, buri wese atandukanye mu buryo bwe.”
Ibi Juno abigarutseho nyuma y’uko we n’itsinda rimufasha mu bijyanye n’umuziki baherutse gutangaza ko bagiye gutegura ibitaramo uyu muhanzi azizihirizamo imyaka itanu amaze mu muziki.